Ni nde waguruka adafite amababa.
Gato, Gakuru na Kanyana ntibakeneye amababa ngo baguruke nk'inyoni, inyenyeri cyangwa se ibinyugunyugu. Binyuze mu mbaraga zo gukina n'amababa y'amahimbano, baraguruka bakagera hejuru cyane nk'udupupe cyangwa ibicu biri hamwe.